Erega nk’uko umushumi ufata mu rukenyerero rw’umuntu, ni ko nikomejeho inzu ya Isirayeli yose n’inzu ya Yuda yose, ni ko Uwiteka avuga, kugira ngo bambere ubwoko n’izina, n’ishimwe n’icyubahiro, ariko ntibarakabyumva.’ ”
Yeremiya 13:11
Imirongo ikikije uyu
13:10 Ubu bwoko bubi banga kumvira amagambo yanjye bakayobywa n’imitima yabo inangiye, bikurikirira izindi mana bakazikorera kandi bakazisenga, bazamera nk’uwo mushumi utakigira icyo umara.
13:11 Erega nk’uko umushumi ufata mu rukenyerero rw’umuntu, ni ko nikomejeho inzu ya Isirayeli yose n’inzu ya Yuda yose, ni ko Uwiteka avuga, kugira ngo bambere ubwoko n’izina, n’ishimwe n’icyubahiro, ariko ntibarakabyumva.’ ”
13:12 Nuko uzababwira iri jambo uti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Igicuma cyose kizuzuzwa vino.’Na bo bazakubwira bati ‘Mbese tuyobewe ko igicuma cyose kizuzuzwa vino?’