Kandi niwibwira mu mutima wawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?’ Igicumuro cyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by’imyambaro yawe bibehurwa, n’ibitsinsino byawe bigakomereka.
Yeremiya 13:22
Imirongo ikikije uyu
13:21 Uzavuga iki ubwo azaguhana akagusumbisha abo wagiraga incuti, noneho bakaba ari bo bagutwara? Mbese imibabaro ntizagufata nk’iy’umugore uri ku nda?
13:22 Kandi niwibwira mu mutima wawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?’ Igicumuro cyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by’imyambaro yawe bibehurwa, n’ibitsinsino byawe bigakomereka.
13:23 Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.