Yeremiya 15:16

Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.

Imirongo ikikije uyu

15:15 Ayii Uwiteka, ni wowe ubizi. Unyibuke kandi unsure, umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho, umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe.

15:16 Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.

15:17 Sinicaye mu iteraniro ry’abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw’amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari.

Ubuhinduzi n’inkomoko