Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isōko ishukana, cyangwa nk’amazi akama?
Yeremiya 15:18
Imirongo ikikije uyu
15:17 Sinicaye mu iteraniro ry’abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw’amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari.
15:18 Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isōko ishukana, cyangwa nk’amazi akama?
15:19 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk’akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.