Yeremiya 15:2

Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’

Imirongo ikikije uyu

15:1 Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende.

15:2 Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’

15:3 Kandi nzabategekera uburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura.

Ubuhinduzi n’inkomoko