Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi.
Yeremiya 15:6
Imirongo ikikije uyu
15:5 Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukira ngo agusuhuze?
15:6 Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi.
15:7 Kandi nabagoshoje intara mu marembo y’igihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo.