Maze nawe uzabasubize uti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n’uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.
Yeremiya 16:11
Imirongo ikikije uyu
16:10 “Nuko igihe uzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugaho ibyo byago byose bikomeye? Igicumuro cyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’
16:11 Maze nawe uzabasubize uti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n’uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.
16:12 None namwe mwarushije ba so gukora ibyaha, dore umuntu wese wo muri mwe ayobywa n’umutima we mubi unangiye, bigatuma mutanyumvira.