‘Bazapfa urupfu n’agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk’amase kandi bazarimbuzwa inkota n’inzara, n’intumbi zabo zizaba inyama z’ibisiga byo mu kirere n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”
Yeremiya 16:4
Imirongo ikikije uyu
16:3 Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati
16:4 ‘Bazapfa urupfu n’agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk’amase kandi bazarimbuzwa inkota n’inzara, n’intumbi zabo zizaba inyama z’ibisiga byo mu kirere n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”
16:5 Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngo ubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n’ineza n’imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.