Kandi bazaturuka mu midugudu y’u Buyuda n’ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy’Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n’ikusi, bazanye ibitambo byoswa n’ibindi bitambo n’amaturo y’ifu n’imibavu, bazanye n’ibyo gushima mu nzu y’Uwiteka.
Yeremiya 17:26
Imirongo ikikije uyu
17:25 ni bwo abami n’ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y’intambara no ku mafarashi bo n’ibikomangoma byabo, n’abantu b’u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka.
17:26 Kandi bazaturuka mu midugudu y’u Buyuda n’ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy’Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n’ikusi, bazanye ibitambo byoswa n’ibindi bitambo n’amaturo y’ifu n’imibavu, bazanye n’ibyo gushima mu nzu y’Uwiteka.
17:27 Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w’isabato, ahubwo mukikorera imitwaro mukayinyuza mu marembo y’i Yerusalemu kuri uwo munsi, nzakongeza umuriro mu marembo yaho uzatwika amanyumba y’i Yerusalemu, kandi ntabwo uzazimywa.’ ”