Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka.
Yeremiya 17:4
Imirongo ikikije uyu
17:3 Yewe wa musozi wanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n’ubutunzi bwawe bwose n’ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose.
17:4 Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka.
17:5 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka.