Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro
Yeremiya 19:4
Imirongo ikikije uyu
19:3 ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bami b’u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi.
19:4 Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro
19:5 kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’