Kandi imigambi y’u Buyuda n’i Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y’ababisha babo, bagwe mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z’ibisiga byo mu kirere, n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.
Yeremiya 19:7
Imirongo ikikije uyu
19:6 Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo.
19:7 Kandi imigambi y’u Buyuda n’i Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y’ababisha babo, bagwe mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z’ibisiga byo mu kirere, n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.
19:8 Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n’igitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw’ibyago byaho byose.