Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”
Yeremiya 2:13
Imirongo ikikije uyu
2:12 Wumirwe ku bw’ibyo wa juru we, ufatwe n’ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga.
2:13 Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”
2:14 “Mbese Isirayeli ni umuretwa? Yavukiye se mu nzu y’uburetwa? Niba atari ko biri kuki yabaye umunyago?