“Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab’inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo,
Yeremiya 2:26
Imirongo ikikije uyu
2:25 Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n’ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z’abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’
2:26 “Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab’inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo,
2:27 babwira igishyitsi cy’igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n’ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteye umugongo, ariko mu gihe cy’amakuba yabo bazavuga bati ‘Haguruka udukize.’