Yeremiya 2:7

Kandi nabazanye mu gihugu kirimo ubukire kugira ngo murye umwero wacyo n’ibyiza byacyo, ariko mumaze kuhagera mwanyandurije igihugu, umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira.

Imirongo ikikije uyu

2:6 Ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka wadukuye mu gihugu cya Egiputa ari he? Ni we waturongōye mu butayu mu gihugu cy’umutarwe n’imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy’urupfu, mu gihugu kitanyuramo umuntu kandi kitagira ugituyemo.’

2:7 Kandi nabazanye mu gihugu kirimo ubukire kugira ngo murye umwero wacyo n’ibyiza byacyo, ariko mumaze kuhagera mwanyandurije igihugu, umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira.

2:8 Abatambyi ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka ari hehe?’ N’abanyamategeko ntibamenyaga, abashumba na bo bancumuragaho, n’abahanuzi bahanuriraga Bāli, bikurikiriye ibitagira umumaro.

Ubuhinduzi n’inkomoko