Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n’incuti zawe zose, na bo bazagushwa n’inkota z’ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w’i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota.
Yeremiya 20:4
Imirongo ikikije uyu
20:3 Bukeye bwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibu bisobanurwa ngo: Ibiteye ubwoba bikubye.
20:4 Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n’incuti zawe zose, na bo bazagushwa n’inkota z’ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w’i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota.
20:5 Kandi ubutunzi bwose bw’uyu murwa n’inyungu yaho yose, n’ibintu byaho byose by’igiciro cyinshi ndetse n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, nzabishyira mu maboko y’ababisha babo. Ni ko bazabasahura babafate mpiri, maze babajyane i Babuloni.