Yeremiya 21:8

“Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngo mwihitiremo.

Imirongo ikikije uyu

21:7 Kandi hanyuma y’ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be na rubanda, ndetse n’abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n’inkota n’inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ababisha babo n’abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’

21:8 “Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngo mwihitiremo.

21:9 Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura.

Ubuhinduzi n’inkomoko