Yeremiya 22:18

Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w’u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’

Imirongo ikikije uyu

22:17 Ariko amaso yawe n’umutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo.

22:18 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w’u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’

22:19 Azahambwa nk’uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y’amarembo y’i Yerusalemu.”

Ubuhinduzi n’inkomoko