‘Umva ijambo ry’Uwiteka, yewe mwami w’u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.
Yeremiya 22:2
Imirongo ikikije uyu
22:1 Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y’umwami w’u Buyuda uhavugire iri jambo uti
22:2 ‘Umva ijambo ry’Uwiteka, yewe mwami w’u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.
22:3 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k’ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza.