Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.”
Yeremiya 23:1
Imirongo ikikije uyu
23:1 Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.”
23:2 Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w’abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga.