Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n’umutambyi banduye.
Yeremiya 23:10
Imirongo ikikije uyu
23:9 Iby’abahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk’usinda, nk’umuntu wishwe na vino mbitewe n’Uwiteka n’amagambo ye yera.
23:10 Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n’umutambyi banduye.
23:11 Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga.