Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa k’Uwiteka.
Yeremiya 23:16
Imirongo ikikije uyu
23:15 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby’abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.”
23:16 Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa k’Uwiteka.
23:17 Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n’umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’