Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.’
Yeremiya 24:7
Imirongo ikikije uyu
24:6 Kuko nzabahangaho amaso y’urukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.
24:7 Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.’
24:8 “Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibikomangoma bye, n’abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n’abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.