Yeremiya 25:15

Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho.

Imirongo ikikije uyu

25:14 Kuko amahanga menshi n’abami bakomeye bazabagira abaretwa b’ubwabo, kandi nzabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, uko imirimo y’amaboko yabo ingana.”

25:15 Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho.

25:16 Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n’inkota nzohereza muri yo.”

Ubuhinduzi n’inkomoko