Kuko dore umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Yeremiya 25:29
Imirongo ikikije uyu
25:28 Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywa muzanywa.
25:29 Kuko dore umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
25:30 “Nuko ubahanurire aya magambo yose kandi ubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera. Azatontomera cyane umukumbi we, azatera hejuru nk’abenga aburire abatuye mu isi bose.