Maze abatambyi n’abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.”
Yeremiya 26:11
Imirongo ikikije uyu
26:10 Ibikomangoma by’i Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu y’Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry’umuryango mushya w’inzu y’Uwiteka.
26:11 Maze abatambyi n’abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.”
26:12 Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n’uyu murwa amagambo yose mwumvise.