Ntimukabumvire, nimukorere umwami w’i Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka?
Yeremiya 27:17
Imirongo ikikije uyu
27:16 Kandi nabwiye abatambyi n’ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y’abahanuzi babahanurira bati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y’Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanurira ibinyoma.
27:17 Ntimukabumvire, nimukorere umwami w’i Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka?
27:18 Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry’Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugira ngo ibikoreshwa byasigaye mu nzu y’Uwiteka, no mu nzu y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.