Kandi amahanga yose azamukorera, we n’umwana we n’umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n’abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’
Yeremiya 27:7
Imirongo ikikije uyu
27:6 Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, n’amatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere.
27:7 Kandi amahanga yose azamukorera, we n’umwana we n’umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n’abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’
27:8 “Nuko rero ubwoko n’igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.