“Genda ubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y’igiti ariko uzakora iz’ibyuma mu cyimbo cyazo.’
Yeremiya 28:13
Imirongo ikikije uyu
28:12 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya, umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna igiti cy’imbago cyari mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya riti
28:13 “Genda ubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y’igiti ariko uzakora iz’ibyuma mu cyimbo cyazo.’
28:14 Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y’icyuma mu majosi y’ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”