kandi imbohe zose z’u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w’i Babuloni yatwikishije umuriro’,
Yeremiya 29:22
Imirongo ikikije uyu
29:21 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu.
29:22 kandi imbohe zose z’u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w’i Babuloni yatwikishije umuriro’,
29:23 kuko bakoze iby’ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b’abaturanyi babo, bakavuga amagambo y’ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.” Ni ko Uwiteka avuga.