“Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w’i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,
Yeremiya 29:31
Imirongo ikikije uyu
29:30 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
29:31 “Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w’i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,
29:32 ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w’i Nehelami n’urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rwe uzaba muri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubona ibyiza nzagirira ubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.