Nuko amaze gukora ibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukira ariko ntiyagaruka, kandi murumuna we w’umuriganya Yuda arabibona.’
Yeremiya 3:7
Imirongo ikikije uyu
3:6 Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y’Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza.
3:7 Nuko amaze gukora ibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukira ariko ntiyagaruka, kandi murumuna we w’umuriganya Yuda arabibona.’
3:8 Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuha urwandiko rwo kumusenda muhoye ubusambanyi bwe, murumuna we w’umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.