Yeremiya 30:19

Hazavamo gushima n’ijwi ry’abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.

Imirongo ikikije uyu

30:18 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe. Na wo umurwa uzubakwa ku birundo by’aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk’uko yari isanzwe.

30:19 Hazavamo gushima n’ijwi ry’abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.

30:20 N’abana babo bazamera nk’uko bari bameze ubwa mbere, n’iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose.

Ubuhinduzi n’inkomoko