ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidi umwami wabo, uwo nzabimikira.
Yeremiya 30:9
Imirongo ikikije uyu
30:8 “Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi,
30:9 ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidi umwami wabo, uwo nzabimikira.
30:10 Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukiza nkuvanye kure n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu cy’uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikije umutima mu nda kandi aruhutse, nta wuzamutera ubwoba.