Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry’umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.”
Yeremiya 31:15
Imirongo ikikije uyu
31:14 Ubugingo bw’abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandi ubwoko bwanjye buzahazwa n’ubuntu bwanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.
31:15 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry’umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.”
31:16 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n’amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy’ababisha.