Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
Yeremiya 31:33
Imirongo ikikije uyu
31:32 ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga.
31:33 Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
31:34 Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”