Yeremiya 31:35

Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w’amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati

Imirongo ikikije uyu

31:34 Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”

31:35 Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w’amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati

31:36 “Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga, urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose.

Ubuhinduzi n’inkomoko