Yeremiya 31:9

Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y’amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.

Imirongo ikikije uyu

31:8 Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy’ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z’isi, barimo impumyi n’ibirema n’abagore batwite ndetse n’abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini.

31:9 Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y’amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.

31:10 “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk’umwungeri uragira umukumbi we.’

Ubuhinduzi n’inkomoko