“Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona n’amatungo, ndetse no mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n’umuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo,
Yeremiya 33:10
Imirongo ikikije uyu
33:9 Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.’
33:10 “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona n’amatungo, ndetse no mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n’umuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo,
33:11 aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.N’ijwi ry’abazana ibitambo byo gushima mu nzu y’Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’ Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1