Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburira Dawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu.
Yeremiya 33:15
Imirongo ikikije uyu
33:14 “Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda.
33:15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburira Dawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu.
33:16 Muri iyo minsi Yuda azakizwa n’i Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.’