Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.
Yeremiya 33:6
Imirongo ikikije uyu
33:5 iti ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z’abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.
33:6 Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.
33:7 Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n’aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere.