Yeremiya 36:13

maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda.

Imirongo ikikije uyu

36:12 aherako aramanuka ajya mu ngoro y’umwami mu cyumba cy’umwanditsi, asanga ibikomangoma byose ari ho byicaye, Elishama w’umwanditsi na Delaya mwene Shemaya, na Elunatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n’ibikomangoma byose,

36:13 maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda.

36:14 Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati “Enda umuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.” Nuko Baruki mwene Neriya aherako yenda umuzingo, arabitaba.

Ubuhinduzi n’inkomoko