Ariko we ubwe n’abagaragu be n’abantu bo mu gihugu, ntibumviye amagambo Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.
Yeremiya 37:2
Imirongo ikikije uyu
37:1 Sedekiya mwene Yosiya yima ingoma mu kigwi cya Koniya mwene Yehoyakimu, ari we Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yimitse mu gihugu cy’u Buyuda.
37:2 Ariko we ubwe n’abagaragu be n’abantu bo mu gihugu, ntibumviye amagambo Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.
37:3 Umwami Sedekiya atuma Yukali mwene Shelemiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ku muhanuzi Yeremiya ati “Udusabire ku Uwiteka Imana yacu.”