Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y’abo bantu bahiga ubugingo bwawe.”
Yeremiya 38:16
Imirongo ikikije uyu
38:15 Yeremiya abwira Sedekiya ati “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugira inama ntuzanyumvira.”
38:16 Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y’abo bantu bahiga ubugingo bwawe.”
38:17 Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n’ab’inzu yawe.