Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni, uyu murwa uzatangwa mu maboko y’Abakaludaya kandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’ ”
Yeremiya 38:18
Imirongo ikikije uyu
38:17 Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n’ab’inzu yawe.
38:18 Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni, uyu murwa uzatangwa mu maboko y’Abakaludaya kandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’ ”
38:19 Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”