Dore abagore bose basigaye mu nzu y’umwami w’u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by’umwami w’u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutse uremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusaya mu byondo, bisubiriye inyuma.’
Yeremiya 38:22
Imirongo ikikije uyu
38:21 Ariko niwanga kugenda, iri jambo ni ryo Uwiteka yamenyesheje ngo:
38:22 Dore abagore bose basigaye mu nzu y’umwami w’u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by’umwami w’u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutse uremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusaya mu byondo, bisubiriye inyuma.’
38:23 “Kandi bazajyana abagore bawe bose n’abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwo uzajyanwa n’ukuboko k’umwami w’i Babuloni, kandi uyu murwa uzatwikwa ari wowe uzize.”