Yeremiya 38:5

Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kuko umwami atari we wabasha kugira icyo ababuza.”

Imirongo ikikije uyu

38:4 Nuko ibikomangoma bibwira umwami biti “Turagusaba ngo uyu muntu yicwe, kuko aca intege z’ingabo zisigaye muri uyu murwa n’iz’abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.”

38:5 Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kuko umwami atari we wabasha kugira icyo ababuza.”

38:6 Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiya umwana w’umwami, rwari mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.

Ubuhinduzi n’inkomoko