“Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.
Yeremiya 39:16
Imirongo ikikije uyu
39:15 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw’inzu y’imbohe riti
39:16 “Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.
39:17 Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y’abantu utinya.