Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b’umwami, azana n’abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira.
Yeremiya 41:1
Imirongo ikikije uyu
41:1 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b’umwami, azana n’abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira.
41:2 Maze Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami w’i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.