Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n’abantu munani, ajya kwa bene Amoni.
Yeremiya 41:15
Imirongo ikikije uyu
41:14 Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya.
41:15 Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n’abantu munani, ajya kwa bene Amoni.
41:16 Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z’intambara, n’abagore n’abana n’inkone.